Refugee Survey 2025
We are carrying out a Refugee Survey this year, to help the Government better understand the experiences of former refugees and their families. Data collected from the survey will help us to improve the experience of refugees resettling in New Zealand in the future.
Ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka muri New Zealand (INZ) birimo gukora ubushakashatsi ku mpunzi muri uyu mwaka, kugira ngo bifashe Guverinoma kumva neza ubuzobere bw'abahoze ari impunzi n'imiryango yabo. Mu gihe dufite amakuru amwe atubwira uko abahoze ari impunzi batuye (nk'abantu bangahe bafite akazi, urwego rw'ibyangombwa bujuje, n'ibindi), nta makuru dufite yo kutubwira ibyababaye ku mpunzi. Amakuru yakusanyijwe azakoreshwa mu gufasha kunoza imibereho y’impunzi zizimukira muri New Zealand mu bihe biri imbere.
Ubushakashatsi ni ubw'abahoze ari impunzi n'abagize umuryango (16 n'abayirengeje) batuye muri NZ mu myaka itanu ishize, mu byiciro bikurikira:
- Umubare w'Impunzi
- Icyiciro cyo Gushyigikira Umuryango w'impunzi
- Umuryango Ushinzwe Gutera Inkunga Impunzi
- Abimukira bo muri Afuganisitani n'abasemuzi
- Impunzi Zemejwe n’Amasezerano (zemejwe mu myaka itanu ishize)
Ni ubwa mbere dukoze ubushakashatsi ku mpunzi. Uyu mwaka, buzibanda ku bice bitatu (uburezi, akazi no kwitabira) kandi bizaba bishingiye ku murongo - bihindurwa mu ndimi 13 zitandukanye.
Ijwi ryawe ni ingenzi - uko abahoze ari impunzi hamwe n'imiryango yabo barangije ubushakashatsi, amakuru yacu azarushaho kuba meza kandi tuzarushaho kunoza ubuzobere bw'abakozi b'ahazaza. Turagukangurira gusakaza inkuru no kudufasha kubona abantu benshi bashoboka kugira ngo tuburangize.
Uruhare n'ubushake rwose kandi ntiruzwi neza; ibisubizo bizakomeza kuba ibanga kandi ntabwo bizahuzwa n'izina ryawe cyangwa amakuru y'aho wabonwa.
Ibibazo Bikunze Kubazwa
Ubu bushakashatsi bugamije iki?
Ubu bushakashatsi buri gukorwa n'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka muri New Zealand (INZ), kandi guverinoma ya New Zealand isobanukiwe neza uburambe bw'abahoze ari impunzi ndetse n'imiryango yabo. Amakuru yakusanyijwe azakoreshwa mu gufasha kunoza imibereho y’impunzi zimukira muri New Zealand mu bihe biri imbere.
Ninde uri gukora ubushakashatsi?
Ubushakashatsi bukorwa na Ipsos, ikigo cyigenga cy’ubushakashatsi, mu izina rya INZ.
Ninde ushobora kwitabira ubushakashatsi?
Abahoze ari impunzi n'abagize umuryango bafite imyaka 16 n'abayirengeje batuye muri NZ mu myaka itanu ishize, mu byiciro bikurikira bashobora kwitabira ubushakashatsi:
- Umubare w'Impunzi
- Icyiciro cyo Gushyigikira Umuryango w'Impunzi
- Umuryango Ushinzwe Gutera Inkunga Impunzi
- Abimukira bo muri Afuganisitani n'Abasemuzi
- Impunzi Zemejwe n'Amasezerano (zemewe mu myaka itanu ishize)
Ibisubizo bizakoreshwa bite?
Ibisubizo bizakoreshwa mu gufasha kunoza imibereho bw’impunzi zizimukira muri New Zealand mu bihe biri imbere. Ibi bizaba bikubiyemo kwemeza ko dufite serivisi n'inkunga bizagira impinduka zifatika zo gutuza neza.
Ese ibisubizo byanjye bizagirwa ibanga?
Nibyo, ibisubizo utanga ku bibazo bizaba bitazwi kandi ntibishobora kugukurikirana.
Ni gute amakuru yanjye arinzwe?
Mu rwego rw’imibereho yacu, Ipsos yiyemeje kubahiriza amategeko mpuzamahanga yo kurinda amakuru, amabwiriza, n'amategeko. Ibisobanuro birambuye mushobora kubisanga muri Politiki yo Kurinda no Kurengera Ibanga:
Privacy & Data Protection — Ipsos
Ninde uzabona ibisubizo by'ubushakashatsi?
Ibisubizo bizashyirwa hamwe kandi byerekanwe nk'ibisubizo byahujwe, bivuze ko bidashoboka guhitamo igisubizo cy'umuntu umwe ku bibazo byose. Ibi bisubizo bizasangizwa kandi bikoreshwe na INZ kugira ngo bidufashe kunoza uburambe bw'impunzi zizatura muri New Zealand mu gihe kizaza.
Bizatwara igihe kingana gute kurangiza ubushakashatsi?
Kurangiza ubushakashatsi buzatwara hafi iminota 15.
Kwitabira ni itegeko?
Oya, kwitabira ni ubushake rwose. Ushobora guhitamo kutitabira niba udashaka, ariko twabishima rwose niba ushobora kugira uruhare kugira ngo uburambe bwawe bwo gutura bukubire mu bisubizo.
Nshobora kubibika nkagaruka kuri byo?
Oya, numara gutangira uzakenera kurangiza ubushakashatsi. Niba uhagarikiye mo hagati, ntituzakira ibisubizo byawe. Umaze gutanga ubushakashatsi nyuma yo gusubiza ibibazo byose, ibisubizo byawe ntibishobora guhinduka cyangwa gukurwaho.
Ubushakashatsi buraboneka mu zindi ndimi?
Yego! Ubushakashatsi buboneka muri Dari, Farsi, Igishinwa, Icyarabu, Ikiburumese, Icyesipanyoli, Igisomaliya, Ikinyaurdu, Kinyarwanda, Igiswahiri, Igifaransa, Punjabi, Tigrinya, Amharic, ndetse n'Icyongereza.
Ninde uzasemura ibisubizo by'ubushakashatsi?
Ubusemuzi buzakorwa n'itsinda bwite rya Ipsos rikora ubusemuzi rifite icyicaro mu Bwongereza. Ntabwo bahujwe n'abaturage kandi bakurikiza uburyo bw'ibanga.
Ubushakashatsi bufungura ryari?
Ubushakashatsi buzatangira Kuwa 10 Nzeri 2025 ndetse bukazarangira Kuwa 10 Ukuboza 2025.
Nshobora kubona kopi y'urupapuro rw'ibibazo?
Ubu bushakashatsi buboneka kuri murandasi gusa muri iki cyiciro, ariko dushobora kureba ubundi buryo ku badashoboye ku bwuzuriza kuri murandasi mu gihe kizaza.
Ese nzabona ibisubizo?
INZ izasangiza ibisubizo rusange hamwe n'abaturage harimo n'ababigizemo uruhare.
Ni izihe mpinduka zishobora kubaho kubera ubu bushakashatsi?
Ibyavuye mu bushakashatsi bizafasha ibigo gusobanukirwa neza ibiri gikora neza mu gutera inkunga yo gutura n'ibikenewe kunozwa. Amakuru azakoreshwa kugira ngo serivisi zigezweho hamwe n'inkunga bigamije kugerwaho neza no gutuza no kudufasha gukemura icyuho cyagaragaye muri serivisi cyangwa inkunga.
Ninde nshobora guhamagara igihe mfite ibibazo cyangwa nkeneye ubufasha?
Niba ufite ikibazo cyangwa ukeneye ubufasha ubwo aribwo bwose ku bushakashatsi, turagusabye oherereza imeri kuri
refugeesurvey2025@mbie.govt.nz
Nakura he amakuru menshi yerekeye ubushakashatsi?
Ushobora kubona andi makuru yerekeye ubushakashatsi kuri